Quantcast
Channel: Akarere Archives - Umunyarwanda
Viewing all 482 articles
Browse latest View live

Ishyaka CNDD-FDD ryatanze Perezida Nkurunziza nk’umukandida.

$
0
0

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko kongere idasanzwe y’ishyaka CNDD-FDD yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015 ku kicaro cy’iryo shyaka i Bujumbura. Muri uwo mujyi umutekano wari wakajwijwe hagaragaraga  abapolisi n’abasirikare benshi.

Abateraniye muri iyo Kongere bemeje ko Perezida Petero Nkurunziza atangwaho umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Iki cyemezo gishobora gutera impagarara dore ko hari benshi batifuza ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza byaba mu yandi mashyaka ndetse no mu ishyaka rye CNDD-FDD ubwaryo.

Nabibutsa ko Perezida Nkurunziza agiye kumara imyaka 10 ku butegetsi uku kwiyamamaza ntabwo kunarebwa neza n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibihugu bimwe by’amahanga.

Uku kwemezwa kwa Perezida Nkurunziza bisa nk’ibyari byitezwe n’ubwo byatangajwe kuri uyu wa gatandatu, ku mugaragaro hari abakandida 3 bahataniraga kuzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora ya Perezida wa Repubulika u Burundi azaba muri Kamena uyu mwaka. Ariko ahaberaga amatora ku ngoro y’ishyaka CNDD-FDD urubyiruko rwa CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure nta wundi rwaririmbaga uretse Perezida Nkurunziza.

Umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Bwana Pascal Nyabenda yatangarije imbere y’abarwanashyaka ba CNDD FDD bagera kuri 900 bari bahagarariye abandi ko Perezida Nkurunziza yemerewe kongera kwiyamamaza.

Mu ijambo ryavuzwe na Perezida Nkurunziza ashimira abamutoye ngo azahagararire ishyaka CNDD FDD yavuze ko ibimaze kuba ari igisubizo cy’amasengesho y’igihe kirekire.

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Bujumbura aravuga ko umutekano wari wakajijwe ku buryo abantu bose bitabiriye Kongere basatswe kugeza no ku bantu bakomeye nk’abaministre, bagezwaga ku cyicaro cy’ishyaka CNDD FDD mu mabisi.

Ku cyicaro cya CNDD FDD i Bujumbura no hafi yaho hari huzuye urubyiruko rwa CNDD FDD ruzwi kw’izina ry’Imbonerakure ku buryo abashinzwe umutekano bari barengewe, ibi byatumye bamwe mu bayobozi ba CNDD FDD bafata ijambo babwira abari hanze y’ingoro y’ishyaka ko bagabanya kugaragaza ibyishimo birenze. Ibi bikaba byagaragaye nko kurenga ku mategeko kuri bamwe kuko Leta yari yashyizeho amategeko abuza imyigaragambyo.

Iki gikorwa nta bihugu byo mu Burayi n’Amerika byabyitabiriye ariko hagaragaye abahagarariye ibihugu by’Afrika ndetse n’U Burusiya!

Abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza barateganya kujya mu mihanda ya Bujumbura bakigaragambya ngo mu mahoro kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015 bamagana icyo bise coup d’Etat n’ubwo bwose Leta yabujije imyigaragambyo yose.

Leta y’u Burundi yo yagabishije uwahirahira wese ngo ajye kwigaragambya ndetse yemeza ko nibiba ngombwa hazakoreshwa igisirikare.

Hagati aho abantu benshi bakomeje guhungira mu Rwanda aho bivugwa ko bageze ku 11000, n’ubwo hari ubwoba mu Burundi aho abaturage bamwe bavuga ko bahunga urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD ruzwi nk’Ibonerakure, hari ibimenyetso bigaragara ko Leta y’u Rwanda isa nk’ishaka gukoresha iki kibazo ku zindi nyungu abantu batarabasha gusobanukirwa.

Byakomeje kuvugwa ko uretse ibikorwa byo gukangurira abarundi guhunga, ubu Leta y’u Rwanda yahise iha impunzi z’abarundi ubuhungiro ku mugaragaro ndetse itangira kuzimura izijyana kure y’umupaka.

Abazi iby’ubuhunzi bazi ukuntu uburyo bwo gutanga ubuhunzi inzira bicamo n’igihe bitwara, kuba Leta isa nk’aho yorohereza cyane impunzi mu guhita zihabwa ubuhunzi ndetse zikanashyirwa kure y’umupaka vuba na vuba bigaragaza ko Leta y’u Rwanda isa nk’idashaka ko hagira umuti wa vuba uboneka ngo izo mpunzi zitahe vuba. Ahubwo bisa nk’ibyateguwe ko izo mpunzi zigomba gutinda mu buhungiro kubera izindi nyungu wenda zizatangira kugaragara mu minsi iri imbere.

Marc Matabaro

25.04.2015

Ingufu z’amahanga mu kibazo cy’u Burundi zatangiye kwigaragaza!

$
0
0

Amakuru avugwa ku Burundi kuri uyu munsi wa gatanu w’imyigaragambyo irimo kubera mu mujyi wa Bujumbura aragaragaza ko ikibazo cy’u Burundi cyatangiye kugaragaza ingufu zirenze imipaka y’u Burundi.

Mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byabujije gutambuka inyandiko yari yateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa ivuga ku bibera mu Burundi.

Uhagarariye igihugu cy’u Burusiya mu muryango w’abibumbye yasabye inama yumuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi kutivanga mu mpari ziri mu Burundi ku bijyanye n’itegeko nshinga.

Ambasaderi Vitaly Churkin, uhagarariye u Burusiya muri ONU yavuze ko niba bamwe mugize inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi bifuza kuganira n’abanyapolitiki b’abarundi ku bijyanye n’uburyo bagomba gusobanura itegeko nshinga ni byiza ariko ntabwo ari inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ntaho yagombye guhurira n’amategeko nshinga y’ibihugu.

Nabibutsa ko mu gihe ishyaka CNDD FDD ryemezaga ko Bwana Petero Nkurunziza aribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 25 Mata 2015 i Bujumbura, uretse abahagararariye ibihugu by’Afrika bari muri uwo muhango hari na Ambasaderi w’u Burusiya mu Burundi mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bitagaragaye muri uwo muhango.

Ubu uko bigaragara ibihugu by’amahanga birasa nk’ibyafashe uruhande mu kibazo by’u Burundi uretse u Burusiya, ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza birimo gushira igitutu kidasanzwe ku butegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza.

Mu nama yabereye i Bujumbura muri Hoteli Source du Nil ku ya 28 Mata 2015 yahuje Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi havugiwe byinshi biteye kwibaza. Ambasaderi w’u Buhorandi yavuze ko ikibazo cyo kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza kitagombye kurebwa mu rwego rw’amategeko ahubwo cyagombye kurebwa mu rwego rwa politiki kuko ngo hisunzwe itegeko nshinga Perezida Nkurunziza afite amahirwe yose yo kwemererwa kongera kwiyamamaza. Ambasaderi wa Kenya yavuze no mu rwego rwa politiki ko nta kibazo gihari kuko ngo niba abaturage badashaka Nkurunziza koko babigaragariza  mu matora impaka zigakemuka. Ambasaderi w’abanyamerika we yahise avuga ko byaba ari uguha Nkurunziza manda ya gatatu. Ambasaderi w’Afrika y’Epfo yabajije uw’Amerika impamvu ahise avuga manda ya gatatu, avuga ko nihubahirizwa amategeko y’igihugu cy’u Burundi nta kindi cyakorwa uretse kubishyigikira, arongera ati abaturage niba bashaka kugumana Nkurunziza indi myaka 5, bibatwaye iki? Turi aha kugira ngo dufashe abarundi gushyira mu bikorwa ibyo bihitiyemo ubwabo, kugira ngo ibibazo u Burundi bwarimo mu myaka ishize kugira ngo bibonerwe umuti habayeho kwitanga kw’ibihugu bya Afrika aho Nelson Mandela yagize uruhare rukomeye.

Ntabwo twakwibagirwa igihugu cy’u Rwanda nacyo kirimo gukoresha ibitangazamakuru bigishyigikiye, inzego z’iperereza, n’ibindi mu gufasha abarwanya Perezida Petero Nkurunziza mu myigaragambyo, no mu gukwiza amakuru cyane cyane avuga ko hari Genocide irimo gutegurwa mu Burundi ko kandi ubu ngo FDLR n’interahamwe bamaze kugera mu Burundi gufasha Perezida Nkurunziza n’abamushyikiye.

Mu gushaka kwerekana ngo ko hategurwa Genocide n’ubwicanyi mu Burundi no gushaka kuvanga FDLR mu kibazo kiri i Burundi, abarwanya Perezida Nkurunziza  byabaye ngombwa ko batira amaturufu y’ubutegetsi bw’u Rwanda, bikaba byatumye ahubwo opposition yo mu Burundi yisanga yitesheje agaciro ndetse n’ibyo iharanira yabihaye intumbero ishobora kuganisha ku ihohoterwa ry’abanyamahanga cyane cyane abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda.

Ibi byatumye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda babonagana neza imyigaragambyo yamagana Perezida Nkurunziza bahindura ingendo bakaba bumva Nkurunziza yaguma ku butegetsi aho kugira ngo habeho i Burundi ubutegetsi bushyizweho n’u Rwanda cyangwa buri mu kwaha kwarwo.

Uko bigaragara n’uko hari abategereje ko umutekano uba muke kurushaho ndetse hapfa n’umubare mwinshi w’abantu kugira ngo babone ibyo barega Perezida Pierre Nkurunziza. Igiteye ubwoba kurushaho n’urubyiruko rwa CNDD FDD (Imbonerakure) kugeza ubu rusa nk’urucecetse rushobora narwo gutangira gukora imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Nkurunziza, ibi bikaba byavamo ihangana n’imirwano bikomeye hagati y’abigaragambya.

Marc Matabaro

02.05.2015

Perezida Nkurunziza yatanza ibisabwa mu kanama gashinzwe amatora

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015, Perezida Nkurunziza yashyikirije ibisabwa akanama gashinzwe gutegura amatora kugira ngo yiyamamaze mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Burundi ateganijwe kuri uyu wa 26 Kamena 2015.

Mu gihe Perezida Nkurunziza yageraga ahakorera akanama gashinzwe amatora yijejwe abigaragambya we avuga ko bagumutse ko ibyo kwigaragambya agiye kubirangiza bidatinze.

Perezida Nkurunziza avuga ko imidugararo iri mu bice bimwe by’umujyi wa Bujumbura gusa ahandi mu gihugu ngo haratekanye ngo 99% by’u Burundi biratekanye. Kandi yijeje ko ngo amatora ngo azagenda neza.

Undi watanze ni Gérard Nduwayo, umukandida w’ishyaka Uprona igice cya Concilie Nibigira.

Ubwanditsi

UBUTUMWA BUGENEWE ABARUNDI N’ABANYARWANDA

$
0
0

Hari abantu baraye badasinziriye kubera ibibera i Burundi. Abo kandi ni bamwe mu bari mu nzego zo hejuru z’u Rwanda bakomeje gutambutsa ubutumwa butandukanye bugamije kuyobya uburari ngo Nkurunziza yikoreye ikinamico… Igitangaje kandi nuko n’ijambo rya PeteroNkurunziza bagera ku ngingo ya 20 bakaricamo. Ibi kimwe n’andi makuru ajijisha binyemeza ntashidikanya neza ko abavandimwe b’abarundi bari binjiwe na Leta ngome ya Kagame.

Bravo barundi, barundikazi! Igikorwa mwakoreye igihugu cyanyu ntawutagishima, kandi tuboneyeho kwifatanya namwe muriki gihe kigoye, tubizeza ubufatanye nk’abanyarwanda tudashyigikiye akavuyo gatezwa n’umugizi wa nabi utuyoboye, doreko yiyemeje gutwika uwo wese wifuza guhuza no kubanisha abantu.

Tukiri ku kibazo cy’u Rwanda kandi dusabye dushikamye abanyarwanda kwirinda gushorwa mu mu muteremuko ugana imanga kuko ikiriyo ari umuriro utazima, urenze kure uwatse muri 1994, kuko Itegekonshinga bahatse guhindura ariryo mizero yuko amabi adukorerwa yarageze ku ndunduro, umugizi wa nabi uturimo yarageze ku minsi 40 ye ngo atange agahenge, mwihendwa ubwenge ngo mushorerwe nk’ihene zijyanwa kubagwa. Turi abantu bajijutse kandi bazi ibyiza n’ibibi byadukorerwe ndetse bigikorerwa umunyarwanda hatitawe ku bwoko, akarere, isura cyangwa umutungo afite, umwicanyi arakukumba ntatoranya.

Ndangije nibariza akabazo koroshye nti, ese icyihutirwa guhindurwa ni ingingo ya 101? Cyangwa ni ingingo zose zambura umuturage uburenganzira bwo kwishyiriraho abamuhagarariye? Bimaziki kuba muntorera Umukuru w’umudugudu, Gitifu, Meya, Depite, Senateri, Minisitiri, Guverineri ndetse mugatekinika na Perezida? Ese ubwisanzure sibwo bwihutirwa? Ninde se uyobewe ko gufunga umuntu nta bimenyetso n’impamvu ari icyaha cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu? Kuki mutihutira kuvanaho amategeko ya MUNYUMVISHIRIZE afunga umuntu iminsi 30 ngo “mugihe mugikora iperereza” kandi ikongerwa umwaka wose? WOWE KAGAME UWAGUFUNGA UMWAKA WOSE KU BIREGO ADAFITIYE IBIMENYETSO WAKWUMVA UTE?

Ibyemezo nk’ibyo bifunga abantu ku mpamvu z’amatiku n’urwango nizo zakabaye zihutirwa mu kuvugurura amategeko kuko bikomeje kuroha u Rwanda mu bukene bukabije, ibaze gufunga umuntu wakoreshaga abantu 10 bahembwa buri kwezi ngo kuko utamukunze cyangwa yanze kukuvuga neza?

Ntabwenge buri mu mikorere yanyu niyo mpamvu twihanganiye ko murangiza imyaka mwishyizeho ubundi mukabisa abandi, turarambiwe!

Kanyarwanda J Michael

Imana nidataba biraba bibi kurushaho mu Burundi.

$
0
0

Mu gihe impunzi z’abarundi zirimo guhunga ku bwinshi ndetse n’ibihugu bimwe bikomeye nka Leta zunze z’Amerika bikaba bishishikariza izo mpunzi guhunga zisaba Leta y’uburundi gufungura imipaka ngo izo mpunzi zihunge tutibagiwe ko icyo gihugu cy’igihanganye cyasabye abaturage bacyo kuva mu burundi vuba na vuba ndetse bunabagira inama zo kudakorera ingendo mu Burundi. Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zavuze ko zigiye guhagarikira inkunga igisirikare cy’u Burundi kandi ko zishyigikiye umugambi wa ONU wo guhagarika u Burundi kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya.

Igikekwa kandi kigaragara n’uko ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi kugira ngo bishyire ku butegetsi abo bishaka bakorera inyungu zabyo bidaciye mu matora.

Ibi bigaragazwa n’uburyo bitanga amafaranga bigakoresha n’ingufu zabyo zaba iza diplomasi, politiki ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye mu gufasha abigaragambya mu Burundi ariko bikaba byarateye utwatsi abashatse guhirika ubutegetsi bari bayobowe na Gen Niyombare.

Kwanga kubafasha si ikindi ni uko bari bazi ko Coup d’Etat ishobotse uwari kugenda yari kuba Nkurunziza n’abantu be ba hafi naho ishyaka CNDD FDD rigasigara ndetse rikaba ryanatsinda n’amatora kandi bo bashaka kuririmburana n’imizi.

Gufasha Gen Niyombare na bagenzi byari byoroshye cyane, kuko birazwi ko ntawe ukora Coup d’Etat ntawe umuri inyuma ukomeye, byari bihagije ko Samantha Power, cyangwa undi ahamagara ba Gen Gaciyubwenge, Gen Niyongabo, Gabriel Nizigama  n’abandi akabizeza ko bagumana imyanya yabo cyangwa akabatera ubwoba ko nibatabikora bazabagenza nk’aba Ex-FAR banze kumvira Amerika mu 1994, ako kanya Coup d’Etat ikaba irashobotse.

Byari binoroshye kubwira Perezida Kikwete ntareka Perezida Nkurunziza asohoka muri Tanzaniya maze abamunambyeho bagacika intege. Ahubwo Amerika yahise ibakurira inzira ku murima ivuga ko Perezida Nkurunziza ari we wemewe n’amategeko

seziberaUbu uko bigaragara gushotora Imbonerakure ngo zishore mu bwicanyi byarananiranye hasigaye gushakisha uburyo bwose hameneka amaraso menshi kugira ngo ingabo z’u Rwanda na Uganda zitere u Burundi zikinze inyuma y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba n’ingabo zawo (Eastern Africa Standby Force (EASF) bahawe uruhushya n’Amerika ibicishije muri ONU maze hakajyaho ubutegetsi budaciye mu matora buhagarikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

Iturufu ya Genocide yahahiye benshi mu Rwanda igakumira Demokarasi kugeza ubu abatumye ishoboka barashaka gukomereza uwo muvuno i Burundi aho amaraso yose yameneka yagerekwa ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza n’ishyaka rye bityo bakava muri politiki ubuziraherezo nka MRNDD yo mu Rwanda.

Hari abarundi benshi bahoza ijambo Genocide mu kanwa nkaho ari ubwoko bw’umukino cyangwa ibintu byiza bumva byababaho ngo barebe ko bahararwa bakanavugwa cyane mu mahanga maze imfashanyo zikisuka ariko bakibagirwa ko nabo ubwabo cyangwa imiryango yabo bashobora kubigwamo.

Uretse Genocide abo barundi batiriye indi turufu ya FPR yo kuvanga FDLR mu bintu byose ngo barebe ko u Rwanda rwabajya inyuma cyangwa baruhe impamvu yo kwisuka kibazo cy’u Burundi.

Ibya ngombwa byose bimeze kujya mu buryo itangazamakuru ryateguye imitima y’abantu, mu mahanga yose byamenyekanye ko Nkurunziza n’Imbonerakure ze ari babi igisigaye nihataba ah’Imana n’uko hagira abantu bapfa gusa maze ba kabuhariwe mu gutubura imibare bagakora akazi kabo.

Icyakurikiraho n’uko u Burundi bwafatwa ku buryo bworoshye kuko ingabo z’u Burundi ntabwo zashyira twa Burende AML nk’utwo mu Rwanda barwanishaga muri za 1990 imbere ya za Burende z’iminyururu T72 na ibindi bitwaro Kagame agura buri munsi nk’ugura amasuka igihe cy’ihinga! Kandi twibuke ko ntawahamya ko igisirikare cy’u Burundi kitacibwamo ibice n’abo banyabubasha bene madamu. Tanzania nayo ntawahamya ko yatabara u Burundi mu giha Amerika yaba yayibujije.

Keretse gusa ingabo z’u Burundi zihagazeho gato kugeza igihe ibihugu nk’u Burusiya n’ubushinwa cyangwa ibindi bihugu by’Afrika wenda byiyemeje kubufasha, ariko muri iyo ntambara y’inzovu ibyatsi nibyo byahababarira ni ukuvuga abaturage b’abarundi.

Hari benshi bibabaza impamvu Perezida Nkurunziza atahitamo kwegura, twirengagije ko ubutegetsi buryoha biragaragara ko Nkurunziza yarangije kubona umukino uko umeze akaba asanga n’iyo yava ku butegetsi bitabuza ibiba kuba kandi nibyo.  None se Perezida Habyalimana iyo yegura amasezerano y’Arusha akimara gusinywa byari gutuma FPR yubahiriza amasezerano y’Arusha ntifate ubutegetsi bwose ku ngufu?

Ariko wenda amasomo yo mu Rwanda hari icyo yigishije abarundi, uretse gukora uko bashoboye ngo Imbonerakure zihanganire ubushotoranyi, Perezida Nkurunziza arasa nk’ukina iturufu ya Al shabab kugira ngo yumvishe abanyamerika ko ashobora gukura ingabo muri Somalia hakaba icyuho kandi mu gihe i Burundi hakomeza kuba akaduruvayo Al shabab ishobora kubyuririraho igatera inyungu z’Amerika n’iz’ibindi bihugu nk’iby’i Burayi mu Burundi cyangwa mu karere.

Uretse umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ya Nickel u Burundi bufite ariko mu banyabubasha bo kw’isi hari bamwe bareba igihu cy’ubukungu n’umutekano n’ibibare mihimbano Kagame yabashize mu maso bakumva ko igihugu nk’u Burundi gifite byinshi gihuguriyeho n’u Rwanda cyakagombye kumera nk’u Rwanda ndetse bakanagishakira ugitegeka w’umututsi kuko bo bashoboye gutegeka abahutu batabishoboye. Cyane cyane ko haba hari intyoza mpuzamahanga zaba zerekana ko uretse kwica nta kindi abahutu bazi!

Ibi ariko ni ibyo abanyamahanga bibwira bakeka ko bazi abanyafurika kubarusha uko biyizi ubwabo kuko nko ku ruhande rwa Kagame uwategeka u Burundi wese ntacyo byaba bimutwaye apfa kuba ari mu kwaha kwe, ibi kandi ntibikomeye mu gihe hari abanyamahanga benshi basa nk’abemeza ko Kagame ari Imana y’abatutsi bo kw’isi yose yiyemeje kubarengera!

Imana iturinde twese cyane cyane abarundi.

Marc Matabaro

17.01.2015

KARABAYE : Opozisiyo y’ Abarundi irongeye yikuye mu kibuga !

$
0
0

Kubera ko ibibazo byo mu Karere kacu k’Ibiyaga Bigari bitureba twese kandi tukaba dusabwa guterana inkunga kugira ngo bibonerwe umuti , ntitwakomeza guceceka, kandi bicika mu gihugu cy’abaturanyi. Niyo mpamvu nifuje kwerekana uko nanjye w’Umunyapolitiki mbona iby’i Burundi.

Abatarahwemye gukurikirana politiki y’i Burundi mwakomeje kwibaza amaherezo y’umukino utoroshye hagati ya Perezida Nkurunziza na Opozisiyo itamushyigikiye ! Ubu rero noneho bigeze ku ndunduro : gupfusha ubusa amahirwe Opozisiyo yagize yo gushyigikirwa n’amahanga ariko ntishobore kuyabyaza umusaruro bihaye Nkurunziza amahirwe akomeye yo kongera gutorerwa manda y’imyaka itanu , ndetse akazaba afite n’ubwinganze burenze ubusesuye mu  Ntekonshingamateka. Reka tubisobanure gato.

1.Guhera ku italiki ya 25/04/2015, ubwo Ishyaka CNDD-FDD ryemezaga ko ritanze Nkurunziza ho umukandida mu matora yo mu 2015, abagize amashyaka menshi ya Opozisiyo n’amashyirahamwe ya Societe Civile barabyamaganye ndetse bahamagaza imyigaragambyo ya simusiga ngo bange icyo bitaga manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza ! Amahanga nayo yamaganye iyo manda, cyane cyane Amerika n’Ububiligi.

Gusa imyigaragambyo ntacyo yagezeho ndetse bidaciye kabiri abigaragambyaga batangira kwishora mu byaha byo kwica abo bitaga « Imbonerakure » ku manywa y’ihangu, no kwangiza imitungo y’abandi bayitwika.

Ikosa ahanini ryagaragaye ni uko aba Leaders b’amashyaka n’aba Societe Civile batigeze bagira UBUTWARI bwo kugaragara muri iyo myigaragambyo ngo bayihe agaciro n’umurongo mwiza!

2. Bukeye taliki ya 13/05/2015, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza wari mu rugendo muri Tanzaniye binyujijwe muri Coup d’Etat, yapfubye mu buryo busa n’ubutunguranye . Iyi nkenya ngo ni Coup d’Etat yatesheje agaciro burundu imyigaragambyo ya rubanda, ndetse yerekana ko Nkurunziza agifite ingufu mu ngabo no mu baturage benshi bakimushyigikiye!

3. Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Kandidatire ya Nkurunziza itavuguruza Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha , aho kwemera uko ibintu byifashe ngo haterwe indi ntambwe nziza, Abo muri Opozisiyo bakomeje kurwana urugamba barangije gutsindwa ngo ntibashaka kandidatire ya Petero Nkurunziza ! Ibyo byabatwaye ingufu nyinshi bituma badatekereza ikindi gisubizo !

4. Opozisiyo yaje kurangazwa nanone n’ikinyoma giherekejwe n’impuha nyinshi, cyaturukaga mu Rwanda , aho babeshywaga ngo nibahungireyo ku bwinshi, ngo Kagame azabaha ingabo zitere u Burundi zikureho Nkurunziza ! Koko rero byaje kumenyekana hose ko u Rwanda rwatangiye gutoza insoresore z’Abarundi ngo zitegura kugaba igitero cyo gukuraho Nkurunziza mbere y’amatora ! Niba koko uwo mugambi unariho, abawufite baribeshya kuko u Rwanda rwaba rwishyize mu mazi abira ruramutse rwiyemeje guhagurutsa ingabo rugatera u Burundi. Yewe no mu mateka y’igihe cy’abami, ntaho tuzi u Rwanda rwaba rwarigeze rutsinda Uburundi ! Niyo mpamvu ubu noneho nshobora kwemeza ko n’iyo ntambara ntayo izabaho, yewe nta n’ubwo igishobotse kuko itagishoboye kuburizamo aya amatora yegereje . Hagize n’abahirahira bakagaba igitero cya gisilikari, ntacyemeza ko bayitsinda mu munsi umwe! Intambara ni intambara bagenzi ! Ikigaragara ni uko abakwibeshya bagatera u Burundi muri iyi minsi bishobora ahubwo kubagendekera nka babandi bashutswe kakagaba agatero-shuma ko mu kwezi kwa 12/2014! Ubu bari he ?

5.Hari Abayobozi bahoze mu butegetsi , barimo Visi- Perezida wa kabiri n’Umuyobozi w’Intekonshingamateka, bakomeje guhunga bavuga ko « bamagana » igitugu cya Nkurunziza ! Ubu se kwamagana gusa biracyamaze iki ? Natangajwe n’uwo maze kumva mu kanya avuga kuri Televiziyo ya France 24 :

Umuntu uyobora Inteko Nshingamategeko akavuga ko yeguye, agahunga igihugu, hasigaye umunsi umwe gusa , ngo manda ye irangire !!!!!! Ibi ni ukubeshya rubanda rwose ! Kuki atahunze mbere se niba atari ashyigikiye Nkurunziza ?

Bamubajije niba abigaragambyaga aribo bica abantu  mu bisasu bikomeje guterwa (cyangwa niba ari ubutegetsi nawe yarimo bubica);  icyakora icyo kibazo yagerageje kugihunga. Nari ntegereje ko nabyo abishinja ishyaka rye na Nkurunziza !!!!! Yabyirinze.

Ikibazo gifite agaciro cyane ni uko umunyamakuru yashatse kumenya  niba abo bategetsi bakomeje guhunga bafite uko baba babivuganye n’uko bakorana , mu yandi magambo umunyamakuru yashakaga kumenya niba badahunga mu kavuyo, mbese niba bafite » une certaine organisation »! Igisubizo yatanze cyerekanye ko buri wese yikuriramo ake karenge ku giti cye, akigendera mu Bubiligi !!! Iri hunga se niryo riri buburizemo amatora ? Niryo se rikuraho Nkurunziza ? Le point est LA !

5. Abatera ibisasu bahungabanya umutekano ni Abagizibanabi, si abaharanira ineza y’Abarundi (Freedom fighters) ! Kandi ibi bisasu n’ubwo byica inzirakarengane  ntabwo aribyo byabuza amatora kuba,  guhera ejo ku wa mbere taliki ya 29 /06/2015. Nyuma y’amatora, inzego nkuru z’igihugu zose zimaze kujyaho,  aba batera ibisasu bazagomba gucengera mu mwobo kuko bashobora kuzagenda bamenyekana umwe umwe, bagafatwa bakabiryozwa !

UMWANZURO

(1)Opozisiyo y’Uburundi, niba igishaka kugira icyo yaramira nireke gutinya IKIBUGA ! Rwose yari igifite amahirwe yo gushyira ingufu hamwe , bagahangana na Petero Nkurunziza mu matora, yenda niba koko bafite ingufu bakamutsinda izuba riva ! Gusa urebye ukuntu barimo uduce twinshi, gushyira hamwe bikababera ingorabahizi,  kandi bakaba batinya amatora , amahirwe yabo yo gushyigikirwa n’amahanga bagiye kuyapfusha ubusa bidasubirwaho.

Muri demokarasi gutsindwa warwanye uko ushoboye si igisebo ahubwo gutinya urugamba nibyo BUGWARI. Opozisiyo niyirinde ipfunwe, ijye mu matora .

(2)Kwizera ngo Kagame azabarwanyiriza Nkurunziza  mu buryo bwa gisilikari nabyo ni ukwiringira baringa (umuyaga) kuko Kagame akoreshwa n’inyungu ze gusa. Ngira ngo amaze kubona ko na we ubwe ntaho ari, kuva aho Maneko we mukuru Karenzi Karake afatiwe mu Bwongereza agafungwa nk’umwicanyi kabuhariwe!  Abizeye  Kagame rero mushatse mwakurayo amaso hakiri kare, mugasubiza amerwe mu isaho, mukitabira amatora .

(3)Amatora atinze kurangira maze ngo mwirebere ukuntu aya mahanga yakomeje kwamagana Nkurunziza yisubiraho, agakorana nawe neza, naramuka atsinze, akibagirwa Opozisiyo yatsinzwe! Icyo amahanga ashyira imbere ni inyungu zayo , kandi ni ko bihora bigenda muri politiki. Nta nyungu amahanga afite mu kuzakomeza gushyigikira Opozisiyo itagaragaza ingufu. Abo rubanda izihitiramo muri aya matora yegereje nibo bazakorana neza na Amerika , Ububiligi…..  Abavuga ngo ntibazemera inzego zivuye mu matora bariganirira. Ububiligi sibwo bushinzwe kwemera cyangwa kutemera ubutegetsi bw’Uburundi, ubwo bubasha Ububiligi bwabutakaje mu 1962 , umunsi Uburundi bubonye ubwigenge.  Muri iki gihe Rubanda niyo yigenera abategetsi binyuze mu matora : Abo muri Opozisiyo nimuhunga aya matora muzaba mubuze byose nk’ingata imennye!

(4)Barundi Barundikazi, bavandimwe bo muri Opozisiyo , nimuve mu nzozi(illusion) muyoboke inzira y’amatora nta yandi mananiza. Mwebwe mugira amahirwe menshi yo kuba Petero Nkurunziza akibemerera kujya no mu matora! Mwikomeza kuyapfusha ubusa. Ayo mahirwe uwayaha na bagenzi banyu bo mu Rwanda, ngo murebe uko bayakirana umunezero mwinshi !

Imana irinde Uburundi n’Abarundi kandi itange amahoro mu mutima wa buri mwenegihugu wese.

nahimana

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida w’Ishema  Party

mu matora ya Perezida yo mu 2017 mu Rwanda.

Tel : 0033652110445

Email : nahimanathom@gmail.com

Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe kuyobora u Burundi .

$
0
0

« Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’Imana  » 

Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe  kuyobora u Burundi .

 Paris, taliki ya 25 Nyakanga 2015

Nyiricyubahiro NKURUNZIZA Petero,

Perezida wa Repubulika y’u Burundi,

Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda duhagarariye no mu izina ryacu bwite, tuzinduwe  no kubagaragariza, mwebwe ku giti cyanyu, umuryango wanyu n’Ishyaka CNDD-FDD mukomokamo, ko twifatanyije namwe mu byishimo by’uko mwongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburundi, igihugu gituranyi duhuriye kuri byinshi, kandi duhora twifuriza iteka amahoro, ituze n’umudendezo.

Tukaba rero twizeye ko icyizere gikomeye Abarundi bongeye kubagirira,kizabongerera imbaraga zo kurushaho guhuza abenegihugu bose, gukomeza kubayobora mu  nzira  y’iterambere  rirambye  kandi  risangiwe no  kubarinda iteka  icyabahungabanyiriza umudendezo .

Kuko twemera  kandi twubaha ihame ry’uko “Vox populi, vox Dei ” : “Uwatowe  na  rubanda  aba  ari  Intore y’ Imana”,  tubifurije  ishya n’ihirwe muri ubwo  butumwa bw’ikirenga  mwongeye  gushingwa.

Imana izabahe umugisha, izabahore imbere , ibarinde kandi irengere intambwe zanyu.

Bikorewe i Paris, taliki ya 25 Nyakanga 20150

Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Madamu Nadine Claire Kasinge,
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka

Bwana Nkurunziza Venant,
Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka,

TWAMAGANYE IBITERO BY’ITERABWOBA BIKOMEJE KUGABWA KU BARUNDI NO KU BURUNDI.

$
0
0

1. Amashyaka nyarwanda atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa leta ya FPR-Inkotanyi ahuriye mu rugaga rwitwa NOUVELLE GENERATION ariyo UDFR-IHAMYE, ISHEMA PARTY na FPP- URUKATSA aramagana byimazeyo ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi b’Abarundi bikomeje gukomeretsa no guhitana abenegihugu banyuranye barimo n’umusirikari mukuru Lieutenant Général Adolphe NSHIMIRIMANA wari umujyanama w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, akaba yarivuganywe n’ababisha mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 2 Kanama 2015.

2.Reka twibutse ko Abarundi n’ Abanyarwanda dufitanye isano ikomeye cyane ishingiye ku mateka agaragaza byinshi biduhuza nko kuba twaragizwe igihugu kimwe mu gihe cya gikoloni, kuba duhuje ururimi, umuco, amoko, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’imiterere ya politiki ijya gusa, dore ko kuva ibi bihugu byombi byabona ubwigenge buri gihugu kitahwemye gucumbikira impunzi z’ikindi gihugu.

3. Nta gushidikanya, ibitero bya “propagande mbisha” n’ibitero bisesa amaraso bimaze iminsi bigabwa kuri iki gihugu nta kindi bigamije uretse gusenya intambwe nziza ya Demokarasi Abarundi bari bamaze kugeraho no gusubiza iki gihugu mu bihe bibi cyasize inyuma .

4. Amashyaka ya Nouvelle Génération aramagana byimazeyo umuntu wese cyangwa udutsiko tw’abantu bumva ko impinduka zigomba kugerwaho ari uko abenegihugu bagombye kwamburwa uburenganzira bwabo ku buzima, ubwo kuvuga icyo batekereza cyangwa ubwo kwihitiramo abategetsi bababereye binyuze mu nzira y’amatora na Demokarasi .

5. Twamaganye impuha nyinshi zikomeje gucicikana zigamije guca abaturage intege no kubashyushya imitwe ; turagaya kandi n’amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwizwa nkana na ba RUSAHURIRAMUNDURU bafite gahunda yo guharabika u Burundi no gutesha agaciro abategetsi babwo mu mahanga , kuko ibyo byose nta cyiza bishobora kuzanira u Burundi n’Abarundi.

6.Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha Abarundi bose batakaje ababo cyangwa ibyabo muri ibyo bitero, bityo bakaba bari mu cyunamo kitaboroheye.

7. Tuboneyeho kandi no gusaba Abarundi bose kwirinda guha urwaho wa wundi ugambiriye kubasubiza mu mwiryane ushingiye ku moko ; ahubwo barusheho gukomera ku bumwe bwabo nk’uko babukomeyeho mu gihe cya Kudeta yo kuwa 13 Gicurasi 2015, no mu gihe cy’ibitero bisesa amaraso biherutse kugabwa mu majyaruguru y’ u Burundi mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

8.Turashishikariza Leta y’Uburundi kwitegura kwirwanaho no gukangurira Abarundi bose guhagurukira hamwe bakarwanya batajenjetse umwanzi wakereye kubasenyera igihugu.

9. Twijeje Abarundi ko natwe ubwacu twiteguye gutanga umusanzu wose dushoboye kimwe n’uwo twakenerwaho kugira ngo imvururu n’umutekano mukeya mu Burundi bihagarikwe bwangu kuko ngo iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkongi y’umuriro iyawe niyo iba iramukiwe.

Imana irengere u Burundi n’Abarundi bose.

Bikorewe i Paris kuwa 4 Kanama 2015,

Bwana Abdallah Akishuli, FPP-URUKATSA

Bwana Boniface Hitimana, UDFR – Ihamye

Padiri Thomas Nahimana, ISHEMA Party

Mu gihe i Bujumbura habaga umuhango wo kwibuka Lt Gen Adolphe Nshimirimana, ubugenzacyaha buravuga ko bwafashe abamwishe

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kanama 2015 habaye umuhango wo kwibuka Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 mu gitondo iyo mihango ikaba yabereye hafi y’aho yiciwe.

Amakuru atugeraho araviga ko uwo muhango witabiriwe n’abantu benshi bari bambaye imyenda yirabura biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Kuri iki cyumweru kandi nibwo umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi Bwana Valentin Bagorikunda yatangaje ko bamwe mu bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana batawe muri yombi.

Ariko yatangaje ko abafashwe ari bamwe mu batumwe gukora icyo gikorwa naho ababatumye n’abandi ngo bagize uruhare muri iki gikorwa ngo ntabwo barafatwa barakidegembya.

Mu itangazo ryasomwe kuri Radio Televiziyo ya Leta y’u Burundi kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kanama 2015, haravugwamo ko imodoka yakoreshejwe mu kwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana yamenyekanye. Ngo yavuye mu kigo cya gisirikare cya Ngagara mu gitondo cy’umunsi Lt Gen Adolphe Nshimirimana yiciweho ngo yaje kuboneka ahitwa ku Musaga ku wa mbere tariki ya 3 Kanama 2015 yatwitswe ndetse n’imyenda ya gisirikare abagabye icyo gitero bari bambaye niho bayisanze.
Ibi birashimangira amakuru The Rwandan yabonye ku munsi Lt Gen Adolphe Nshimirimana yicwagaho ayo makuru akaba yaravugaga ko umusirikare mukuru wategekaga ikigo cya gisirikare cya Ngagara yatawe muri yombi. Havuzwe kandi n’amakuru y’uko hari umushoferi mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi witwa Vyamanga washakishwaga bikomeye bivugwa ko ari we wari utwaye imodoka yakoreshejwe mu kwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana.
Nabibutsa ko Perezida Nkurunziza mu ijambo yavuze ku bijyanye n’urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana yari yasabye abarundi gutuza ngo ntibatwarwe n’ishavu ngo bihorere ndetse aha abashinzwe umutekano igihe cy’icyumweru ngo babe bafashe abagize uruhare muri iki gikorwa.
kwibuka Adolphe
kwibuka Adolphe2
The Rwandan
Email: therwandan@ymail.com

Col Bikomagu yazize iki?

$
0
0

Ku wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015 inkuru yakwiriye hose ko Col Yohani Bikomagu wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yishwe arasiwe imbere y’iwe mu mujyi wa Bujumbura. Ndetse n’umwana we w’umukobwa agakomereka.

Hari benshi bahise batunga agatoki uwo bashaka bemeza ko ari we umwishe ariko nta kubanza gusesengura impamvu akenshi hagashyirwa imbere amarangamutima y’amoko cyangwa y’amateka yo mu bihe byashize. Hakirengagizwa inyungu za politiki zishobora kuba zihishe inyuma y’uru rupfu dore ko n’urupfu rwa Lt Gen Nshimirimana narwo rurimo urujijo rwinshi.

Twe tubibona dute?

Ku ruhande rwacu hari uburyo bubiri bushoboka umuntu yasobanura urupfu rwa Col Bikomagu:

-Uburyo bwa mbere n’uko Col Bikomagu yishwe n’abashyigikiye ubutegetsi buriho mu rwego rwo guhorera Lt Gen Adolphe Nshimirimana. Impamvu n’uko byavuzwe kenshi ndetse na benshi ko abakundaga Lt Gen Adolphe Nshimirimana bari bahigiye kumuhorera bica undi muntu wo mu rwego rwo hejuru w’umututsi ngo bimare umujinya bibe kimwe kuri kimwe.

Ikindi n’uko abo babivugaga bamwe bari mu nzego z’iperereza banafite ubushobozi bwo gukora igikorwa nka kiriya cyo kwica Col Bikomagu dore ko gutegura igikorwa nka kiriya bisaba kuba abagiye kugikora bafite amakuru ahagije bafite aho bahita bahungira cyangwa ubakingiye ikibaba.

Kuba Perezida Nkurunziza yaba abifitemo uruhare byo birashoboka ariko nta nyungu yari abifitemo ahubwo ni amaburakindi ngo atikuraho amaboko y’abashakaga kwihorera, ashobora kuba yararetse Col Bikomagu akicwa kuko nta bushobozi yari afite bwo guhagarika ko yicwa, ikindi n’uko abifuzaga ko yicwa nibo bamushyigikiye. Bishatse kuvuga ko Perezida Nkurunziza yagombaga guhitamo hagati ya Col Bikomagu no gusigara wenyine. Ibyo bisaba ko Perezida Nkurunziza yemera kwihanganira induru y’amahanga amurega kutagarura umutekano mu gihugu no kuba ngo ariwe wawuteje.

Ibyago Col Bikomagu yagize n’ubwo yari atakigaragara muri politiki n’uko ari we mututsi wo rwego rwo hejuru abashakaga kwihorera bari babonye hafi kandi hari abarahiye ko Lt Gen Adolphe atagomba guhambwa wenyine. Mbibutse ko hari inzika zikiri mu mitima ya benshi ziterwa n’urupfu rwa Perezida Ndadaye n’amagambo bivugwa ko Col Bikomagu yavuze kuri urwo rupfu.

Uko bigaragara n’uko abashakaga guhorera Lt Gen Adolphe Nshimirimana niba koko ari bo bishe Col Bikomagu bakoreshejwe n’umujinya wo kubura abamwishe nyabo cyangwa bapfa gutunga agatoki abarwanya Perezida Nkurunziza gusa kuko kubera amarangamutima bumva nta wundi wakwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana.

-Uburyo bwa kabiri ni uko Col Bikomagu yaba yarishwe na bamwe mu bashaka ko ibintu bihinduka mu Burundi bagamije kwikiza umuntu udafatanije nabo cyangwa urimo guseta ibirenge mu gufatanya nabo, hagamijwe guteza imvururu hagati y’amoko ngo barebe ko abatutsi bakwivumbura cyane cyane abari mu gisirikare (nabibutsa ko igisirikare cy’u Burundi 50% ari abatutsi naho 50% bakaba abahutu) hari amagambo menshi yagiye avugwa ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bamwe benshi bashaka ko Perezida Nkurunziza agenda binubiraga ibyo bita “ibitama byanga gufatanya nabo” ntawamenya niba baravugaga ba Col Bikomagu n’abandi.

Ikigaragara n’uko byaba urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana byaba urupfu rwa Col Yohani Bikomagu n’uko bishwe n’abantu bazobereye muri ako kazi, uwavuga ko ibi bikorwa bitakozwe n’abantu ku giti cyabo ntabwo yaba yibeshye kuko uburyo byakozwe hari byinshi bigaragaza ko harimo akaboko k’inzego z’iperereza runaka.

Uko bigaragara n’uko niba Col Bikomagu atarishwe n’inzego z’iperereza z’igihugu cy’u Burundi, yishwe n’inzego z’iperereza z’igihugu cy’amahanga kandi igihugu mu karere cyagira ubwo bushobozi ndetse n’inyungu ni u Rwanda. Abandi bashoboka ni abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza uretse ko ubushobozi bwabo bugerwa ku mashyi keretse niba akanya Gen Niyombare yamaze mu nzego z’iperereza no mu gisirikare yari amaze kugira abantu bamwe be ku giti cye muri izo nzego akaba ari bo arimo gukoresha ubu.

Icyo twasorezaho n’uko twavuga ko Col Bikomagu atishwe kuko hari uwo yari abangamiye ahubwo yishwe hagamijwe izindi nyungu niba atari ugushimisha abashakaga guhorera Lt Gen Adolphe yishwe n’abashakaga guteza intambara y’amoko mu Burundi.

Ese ko abavugwa ko bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana, leta y’u Burundi yavuze ko bafashwe ndetse bashyizwe imbere y’ubutabera nyuma y’icyumweru kimwe gusa nk’uko Perezida Nkurunziza yari yabisabye, abishe Col Bikomagu bo bazafatwa nyuma y’icyumweru kimwe nabo nk’uko Perezida Nkurunziza yabisabye?

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Burundi: N’iki cyatumye Perezida Nkurunziza arahira huti huti bitunguranye?

$
0
0

Perezida Nkurunziza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015 yarahiriye kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutorwa mu matora yabanjirijwe n’imvururu n’ubu zigikomeza.

Iri rahira ryabereye mu ngoro bita mu Kigobe isanzwe ikoreramo inteko nshingamategeko rikaba ryatunguranye cyane ku buryo benshi bamenye amakuru y’uwo muhango wo kurahira kuri uyu wa kane mu gitondo bikaba bivugwa ko ngo ari ukubera impamvu z’umutekano.

Abantu babarirwa ku mitwe y’intoki nibo bari bafite amakuru y’iryo rahira mbere y’uko riba, benshi mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi babibwiwe bahamagawe kuri Telefone ku munota wa nyuma . Ndetse n’abanyamakuru ba Radiyo Televiziyo ya Leta nabo babimenye mu gitondo.

Amakuru The Rwandan ifite n’uko irahira rya Perezida Nkurunziza ryahuraga n’umunsi abamurwanya bayobowe na Léonard Nyangoma bamuhaye ngo abe yeguye ku butegetsi. Byumvikane ko uku gutungura kwaba kwari kugamije gutungura abarwanya Perezida Nkurunziza dore ko nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Adolphe imitwe y’abantu yashyushye ibintu byose bishobora kuba.

Amakuru kandi The Rwandan ifite ni uko Lt Gen Adolphe yagombaga gushyingurwa nyuma y’uko Perezida Nkurunziza amaze kurahira, hari abahamya ko nawe ashobora guhambwa mu buryo butunguranye mu mpere z’iki cyumweru ni ukuvuga ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu kubera impamvu z’umutekano dore ko na Perezida Nkurunziza azaba yitabiriye uwo muhango wo gushyingura.

Kubera uko gutungurana ndetse n’impamvu z’umutekano byumvikane neza ko nta bakuru  b’ibihugu bashoboye kwitabira uwo muhango, bimwe mu bihugu twavuga ko bishyigikiye u Burundi byari bihagarariwe muri uwo muhango na ba Ambasaderi babyo mu Burundi twavuga nk’Afrika y’Epfo, U Bushinwa, U Burusiya (aba b’ambasaderi b’ibi bihugu bakaba bari bahawe imyanya y’imbere.

Ibihugu by’i Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’aho byari byapinze uyu muhango byohereza abakozi bo muri za Ambasade zabyo bo rwego rwo hasi. Naho umuryango w’Afrika yunze ubumwe rwose ntabwo witabiriye uwo muhango.

Biravugwa ko Perezida Nkurunziza yaba agiye gushyiraho guverinoma irimo n’abatavuga rumwe nawe, ndetse ngo hakavugururwa n’ingingo ya 129 ivuga ko ishyaka ryabonye amajwi menshi ryiharira Guverinma ibyo bikaba bisobanuye ko nta nzitizi zabaho ko hagira abajya muri Leta badafite amajwi ahagije cyangwa batari mu ishyaka CNDD FDD.

Muri uwo muhango hahise hanatorwa Visi Perezida wa mbere,  Gaston Sindimwo w’umututsi uturuka mu ishyaka UPRONA naho Visi Perezida wa kabiri aba Joseph Butore, umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD.

Mu ijambo Perezida Nkurunziza yavuze yatangaje ko agiye gutsinda abamurwanya mu gihe kitarenze amezi 2.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Mu gihe u Rwanda rwiteguye gutera u Burundi, Perezida Nkurunziza yashyizeho Leta y’ubumwe

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yashyizeho Leta twavuga ko ari iy’ubumwe kuko uko bigaragara yagerageje guha imyanya abantu bava mu mpande zitandukanye kugeza no kubarwanya ko yongera kwiyamamaza.

Tariki ya 20 Kanama 2015 yari yabanje gushyiraho ba Visi Perezida 2, umwe uva mu bwoko bw’abatutsi no mu ishyaka UPRONA, Gaston Sindimwo naho Visi Perezida wa Kabiri akaba umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD, Yozefu Butore.

Leta yashyizweho hagarutsemo abaministre 5 gusa bahoze mu ya mbere, abaministre bashya 5 bavuye mu impuzamashyaka AMIZERO y’abarundi iyobowe na Bwana Agathon Rwasa, iyi leta igizwe n’abahutu 12 n’abatutsi 8, abari n’abategarugori 6 n’abagabo 14.

N’ubwo ariko iyi Leta isa nk’iy’ubumwe amahanga yakomeje gusaba ko Perezida Nkurunziza yashyiraho, biragaragara ko bamwe mu bamurwanya bakomeye batari muri iriya Leta ndetse bazakomeza kumurwanya bashikamye.

Ku rundi ruhande igihugu cy’u Rwanda kirasa nk’ikirimo gushaka impamvu cyakwivanga mu kibazo cy’u Burundi ku mugaragararo dore ko n’ibihugu bimwe nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’ibibishishikariza.

Leta y’u Rwanda n’ubwo ishyigikiwe n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ku kibazo cy’u Burundi ariko Perezida Nkurunziza bigaragara ko atari wenyine dore ko bigaragara ko ibihugu nka Tanzania, n’ibigize BRICS (Afrika y’Epfo, Brésil, U Buhinde, U Bushinwa, U Burusiya) byiteguye gufasha u Burundi byaba mu bya gisirikare cyangwa mu by’ubukungu mu gihe ibihugu by’i Burayi byafunga imfashanyo burundu uretse ko no mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) bose batavuga rumwe (biravugwa ko U Bufaransa burimo kuburizamo ibyemezo ibindi bihugu bizana byo gufatira ibihano u Burundi).

Amakuru aturuka mu bihugu byombi u Rwanda n’u Burundi aragaragaza ko hari icyuka cy’intambara dore ko na Perezida Nkurunziza adasiba kuvuga ko abazazana intambara mu Burundi iyo ntambara izarangirira iwabo (mu Rwanda). Nta gushidikanya ko abarundi babonye isomo ryo muri Congo ku buryo ari bake bakwigerezaho ngo bafatanye na Kagame gutera igihugu cyabo.

Abazi gusesengura imikorere ya Kagame bemeza ko ibikorwa byo gushotora u Burundi ndetse no kubutera byakaza umurego mu gihe muri Tanzania igihugu gishobora gutabara u Burundi baba bari mu matora.

Ibikorwa byo gutera abanyarwanda ubwoba no kubashishikariza kwivanga mu kibazo cy’u Burundi bimaze igihe bitangiye cyane cyane hakoreshejwe itangazamakuru. Urugero ntabwo ruri kure ubuhamya bwatangwa n’abumva Radio Contact FM ya Albert Rudatsimburwa. Ibivugirwa kuri iyo Radio byibasira igihugu cy’u Burundi na Perezida Nkurunziza ntabwo byashoboka bidahawe umugisha n’abayobozi b’u Rwanda.

Ikindi umuntu yakwibazaho ni inkuru yanditswe ikinyamakuru Rushyashya kizwi nk’umuzindaro wa DMI aho kemeza ko ngo Leta y’u Burundi ifite gahunda yo guturitsa ibisasu mu Rwanda!

Ibi nta gishyashya kirimo kuko uwo Leta y’u Rwanda wese yijunditse imutwerera gutera ibisasu ndetse byaba na ngombwa hagakorwa ikinamico (kigwamo abaturage b’inzirakarengane) kugira ngo urwo rwitwazo rugire ingufu.

Abakurikiranye mu bihe byashize mwabonye ko gutera ibisasu byarezwe abantu bose Leta ya Kigali ifite icyo ipfa nabo nka FDLR, RNC, Madame Ingabire, Kizito Mihigo n’abandi.

Ambasaderi Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Burundi yabwiye itangazamakuru ko hari abanyarwanda 30 baherutse gufatirwa mu Burundi, anavuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015 yandikiye abayobozi b’u Burundi abaha amazina ya 12 muri bo.

N’ubwo umuntu atahakana ko mu banyarwanda barimo gufatirwa i Burundi hatarimo inzirakarengane ariko amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu ukorana hafi n’inzego z’umutekano mu Burundi aravuga ko hari abasirikare 4 b’abanyarwanda bari mu bafashwe mu mikwabo imaze iminsi ikorwa n’abashinzwe umutekano mu Burundi. Ministre Mushikiwabo akoreshe twitter yabaye nk’ushaka gutera ubwoba u Burundi aho yavuze ko u Burundi bufite ibibazo byinshi bihagije ko atari ngombwa kongeraho u Rwanda mu bibazo bufite.

Abasesengura ibibera mu Burundi bahamya ko Leta y’u Rwanda ikomeje gutungurwa n’uko abarundi bakomeje kwifata ntibishore mu ntambara y’amoko yeruye dore ko ari narwo rwitwazo Leta y’u Rwanda ishaka ngo yivange ivuga ko igiye guhagarika Genocide y’abatutsi nk’uko Perezida Kagame adahwema kubitangaza.

Mu minsi ishize n’ubwo habaye impfu z’abantu bakomeye nka Lt Gen Adolphe Nshimirimana na Col Jean Bikomagu abarundi bashoboye kwihangana ndetse abishwe bashyingurwa nta mvururu zikomeye zibaye nk’uko benshi batinyaga ko byagenda.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Imana nidataba biraba bibi kurushaho mu Burundi.

$
0
0

Mu gihe impunzi z’abarundi zirimo guhunga ku bwinshi ndetse n’ibihugu bimwe bikomeye nka Leta zunze z’Amerika bikaba bishishikariza izo mpunzi guhunga zisaba Leta y’uburundi gufungura imipaka ngo izo mpunzi zihunge tutibagiwe ko icyo gihugu cy’igihanganye cyasabye abaturage bacyo kuva mu burundi vuba na vuba ndetse bunabagira inama zo kudakorera ingendo mu Burundi. Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zavuze ko zigiye guhagarikira inkunga igisirikare cy’u Burundi kandi ko zishyigikiye umugambi wa ONU wo guhagarika u Burundi kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya.

Igikekwa kandi kigaragara n’uko ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi kugira ngo bishyire ku butegetsi abo bishaka bakorera inyungu zabyo bidaciye mu matora.

Ibi bigaragazwa n’uburyo bitanga amafaranga bigakoresha n’ingufu zabyo zaba iza diplomasi, politiki ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye mu gufasha abigaragambya mu Burundi ariko bikaba byarateye utwatsi abashatse guhirika ubutegetsi bari bayobowe na Gen Niyombare.

Kwanga kubafasha si ikindi ni uko bari bazi ko Coup d’Etat ishobotse uwari kugenda yari kuba Nkurunziza n’abantu be ba hafi naho ishyaka CNDD FDD rigasigara ndetse rikaba ryanatsinda n’amatora kandi bo bashaka kuririmburana n’imizi.

Gufasha Gen Niyombare na bagenzi byari byoroshye cyane, kuko birazwi ko ntawe ukora Coup d’Etat ntawe umuri inyuma ukomeye, byari bihagije ko Samantha Power, cyangwa undi ahamagara ba Gen Gaciyubwenge, Gen Niyongabo, Gabriel Nizigama  n’abandi akabizeza ko bagumana imyanya yabo cyangwa akabatera ubwoba ko nibatabikora bazabagenza nk’aba Ex-FAR banze kumvira Amerika mu 1994, ako kanya Coup d’Etat ikaba irashobotse.

Byari binoroshye kubwira Perezida Kikwete ntareka Perezida Nkurunziza asohoka muri Tanzaniya maze abamunambyeho bagacika intege. Ahubwo Amerika yahise ibakurira inzira ku murima ivuga ko Perezida Nkurunziza ari we wemewe n’amategeko

seziberaUbu uko bigaragara gushotora Imbonerakure ngo zishore mu bwicanyi byarananiranye hasigaye gushakisha uburyo bwose hameneka amaraso menshi kugira ngo ingabo z’u Rwanda na Uganda zitere u Burundi zikinze inyuma y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba n’ingabo zawo (Eastern Africa Standby Force (EASF) bahawe uruhushya n’Amerika ibicishije muri ONU maze hakajyaho ubutegetsi budaciye mu matora buhagarikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

Iturufu ya Genocide yahahiye benshi mu Rwanda igakumira Demokarasi kugeza ubu abatumye ishoboka barashaka gukomereza uwo muvuno i Burundi aho amaraso yose yameneka yagerekwa ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza n’ishyaka rye bityo bakava muri politiki ubuziraherezo nka MRNDD yo mu Rwanda.

Hari abarundi benshi bahoza ijambo Genocide mu kanwa nkaho ari ubwoko bw’umukino cyangwa ibintu byiza bumva byababaho ngo barebe ko bahararwa bakanavugwa cyane mu mahanga maze imfashanyo zikisuka ariko bakibagirwa ko nabo ubwabo cyangwa imiryango yabo bashobora kubigwamo.

Uretse Genocide abo barundi batiriye indi turufu ya FPR yo kuvanga FDLR mu bintu byose ngo barebe ko u Rwanda rwabajya inyuma cyangwa baruhe impamvu yo kwisuka kibazo cy’u Burundi.

Ibya ngombwa byose bimeze kujya mu buryo itangazamakuru ryateguye imitima y’abantu, mu mahanga yose byamenyekanye ko Nkurunziza n’Imbonerakure ze ari babi igisigaye nihataba ah’Imana n’uko hagira abantu bapfa gusa maze ba kabuhariwe mu gutubura imibare bagakora akazi kabo.

Icyakurikiraho n’uko u Burundi bwafatwa ku buryo bworoshye kuko ingabo z’u Burundi ntabwo zashyira twa Burende AML nk’utwo mu Rwanda barwanishaga muri za 1990 imbere ya za Burende z’iminyururu T72 na ibindi bitwaro Kagame agura buri munsi nk’ugura amasuka igihe cy’ihinga! Kandi twibuke ko ntawahamya ko igisirikare cy’u Burundi kitacibwamo ibice n’abo banyabubasha bene madamu. Tanzania nayo ntawahamya ko yatabara u Burundi mu giha Amerika yaba yayibujije.

Keretse gusa ingabo z’u Burundi zihagazeho gato kugeza igihe ibihugu nk’u Burusiya n’ubushinwa cyangwa ibindi bihugu by’Afrika wenda byiyemeje kubufasha, ariko muri iyo ntambara y’inzovu ibyatsi nibyo byahababarira ni ukuvuga abaturage b’abarundi.

Hari benshi bibabaza impamvu Perezida Nkurunziza atahitamo kwegura, twirengagije ko ubutegetsi buryoha biragaragara ko Nkurunziza yarangije kubona umukino uko umeze akaba asanga n’iyo yava ku butegetsi bitabuza ibiba kuba kandi nibyo.  None se Perezida Habyalimana iyo yegura amasezerano y’Arusha akimara gusinywa byari gutuma FPR yubahiriza amasezerano y’Arusha ntifate ubutegetsi bwose ku ngufu?

Ariko wenda amasomo yo mu Rwanda hari icyo yigishije abarundi, uretse gukora uko bashoboye ngo Imbonerakure zihanganire ubushotoranyi, Perezida Nkurunziza arasa nk’ukina iturufu ya Al shabab kugira ngo yumvishe abanyamerika ko ashobora gukura ingabo muri Somalia hakaba icyuho kandi mu gihe i Burundi hakomeza kuba akaduruvayo Al shabab ishobora kubyuririraho igatera inyungu z’Amerika n’iz’ibindi bihugu nk’iby’i Burayi mu Burundi cyangwa mu karere.

Uretse umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ya Nickel u Burundi bufite ariko mu banyabubasha bo kw’isi hari bamwe bareba igihu cy’ubukungu n’umutekano n’ibibare mihimbano Kagame yabashize mu maso bakumva ko igihugu nk’u Burundi gifite byinshi gihuguriyeho n’u Rwanda cyakagombye kumera nk’u Rwanda ndetse bakanagishakira ugitegeka w’umututsi kuko bo bashoboye gutegeka abahutu batabishoboye. Cyane cyane ko haba hari intyoza mpuzamahanga zaba zerekana ko uretse kwica nta kindi abahutu bazi!

Ibi ariko ni ibyo abanyamahanga bibwira bakeka ko bazi abanyafurika kubarusha uko biyizi ubwabo kuko nko ku ruhande rwa Kagame uwategeka u Burundi wese ntacyo byaba bimutwaye apfa kuba ari mu kwaha kwe, ibi kandi ntibikomeye mu gihe hari abanyamahanga benshi basa nk’abemeza ko Kagame ari Imana y’abatutsi bo kw’isi yose yiyemeje kubarengera!

Imana iturinde twese cyane cyane abarundi.

Marc Matabaro

17.01.2015

KARABAYE : Opozisiyo y’ Abarundi irongeye yikuye mu kibuga !

$
0
0

Kubera ko ibibazo byo mu Karere kacu k’Ibiyaga Bigari bitureba twese kandi tukaba dusabwa guterana inkunga kugira ngo bibonerwe umuti , ntitwakomeza guceceka, kandi bicika mu gihugu cy’abaturanyi. Niyo mpamvu nifuje kwerekana uko nanjye w’Umunyapolitiki mbona iby’i Burundi.

Abatarahwemye gukurikirana politiki y’i Burundi mwakomeje kwibaza amaherezo y’umukino utoroshye hagati ya Perezida Nkurunziza na Opozisiyo itamushyigikiye ! Ubu rero noneho bigeze ku ndunduro : gupfusha ubusa amahirwe Opozisiyo yagize yo gushyigikirwa n’amahanga ariko ntishobore kuyabyaza umusaruro bihaye Nkurunziza amahirwe akomeye yo kongera gutorerwa manda y’imyaka itanu , ndetse akazaba afite n’ubwinganze burenze ubusesuye mu  Ntekonshingamateka. Reka tubisobanure gato.

1.Guhera ku italiki ya 25/04/2015, ubwo Ishyaka CNDD-FDD ryemezaga ko ritanze Nkurunziza ho umukandida mu matora yo mu 2015, abagize amashyaka menshi ya Opozisiyo n’amashyirahamwe ya Societe Civile barabyamaganye ndetse bahamagaza imyigaragambyo ya simusiga ngo bange icyo bitaga manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza ! Amahanga nayo yamaganye iyo manda, cyane cyane Amerika n’Ububiligi.

Gusa imyigaragambyo ntacyo yagezeho ndetse bidaciye kabiri abigaragambyaga batangira kwishora mu byaha byo kwica abo bitaga « Imbonerakure » ku manywa y’ihangu, no kwangiza imitungo y’abandi bayitwika.

Ikosa ahanini ryagaragaye ni uko aba Leaders b’amashyaka n’aba Societe Civile batigeze bagira UBUTWARI bwo kugaragara muri iyo myigaragambyo ngo bayihe agaciro n’umurongo mwiza!

2. Bukeye taliki ya 13/05/2015, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza wari mu rugendo muri Tanzaniye binyujijwe muri Coup d’Etat, yapfubye mu buryo busa n’ubutunguranye . Iyi nkenya ngo ni Coup d’Etat yatesheje agaciro burundu imyigaragambyo ya rubanda, ndetse yerekana ko Nkurunziza agifite ingufu mu ngabo no mu baturage benshi bakimushyigikiye!

3. Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Kandidatire ya Nkurunziza itavuguruza Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha , aho kwemera uko ibintu byifashe ngo haterwe indi ntambwe nziza, Abo muri Opozisiyo bakomeje kurwana urugamba barangije gutsindwa ngo ntibashaka kandidatire ya Petero Nkurunziza ! Ibyo byabatwaye ingufu nyinshi bituma badatekereza ikindi gisubizo !

4. Opozisiyo yaje kurangazwa nanone n’ikinyoma giherekejwe n’impuha nyinshi, cyaturukaga mu Rwanda , aho babeshywaga ngo nibahungireyo ku bwinshi, ngo Kagame azabaha ingabo zitere u Burundi zikureho Nkurunziza ! Koko rero byaje kumenyekana hose ko u Rwanda rwatangiye gutoza insoresore z’Abarundi ngo zitegura kugaba igitero cyo gukuraho Nkurunziza mbere y’amatora ! Niba koko uwo mugambi unariho, abawufite baribeshya kuko u Rwanda rwaba rwishyize mu mazi abira ruramutse rwiyemeje guhagurutsa ingabo rugatera u Burundi. Yewe no mu mateka y’igihe cy’abami, ntaho tuzi u Rwanda rwaba rwarigeze rutsinda Uburundi ! Niyo mpamvu ubu noneho nshobora kwemeza ko n’iyo ntambara ntayo izabaho, yewe nta n’ubwo igishobotse kuko itagishoboye kuburizamo aya amatora yegereje . Hagize n’abahirahira bakagaba igitero cya gisilikari, ntacyemeza ko bayitsinda mu munsi umwe! Intambara ni intambara bagenzi ! Ikigaragara ni uko abakwibeshya bagatera u Burundi muri iyi minsi bishobora ahubwo kubagendekera nka babandi bashutswe kakagaba agatero-shuma ko mu kwezi kwa 12/2014! Ubu bari he ?

5.Hari Abayobozi bahoze mu butegetsi , barimo Visi- Perezida wa kabiri n’Umuyobozi w’Intekonshingamateka, bakomeje guhunga bavuga ko « bamagana » igitugu cya Nkurunziza ! Ubu se kwamagana gusa biracyamaze iki ? Natangajwe n’uwo maze kumva mu kanya avuga kuri Televiziyo ya France 24 :

Umuntu uyobora Inteko Nshingamategeko akavuga ko yeguye, agahunga igihugu, hasigaye umunsi umwe gusa , ngo manda ye irangire !!!!!! Ibi ni ukubeshya rubanda rwose ! Kuki atahunze mbere se niba atari ashyigikiye Nkurunziza ?

Bamubajije niba abigaragambyaga aribo bica abantu  mu bisasu bikomeje guterwa (cyangwa niba ari ubutegetsi nawe yarimo bubica);  icyakora icyo kibazo yagerageje kugihunga. Nari ntegereje ko nabyo abishinja ishyaka rye na Nkurunziza !!!!! Yabyirinze.

Ikibazo gifite agaciro cyane ni uko umunyamakuru yashatse kumenya  niba abo bategetsi bakomeje guhunga bafite uko baba babivuganye n’uko bakorana , mu yandi magambo umunyamakuru yashakaga kumenya niba badahunga mu kavuyo, mbese niba bafite » une certaine organisation »! Igisubizo yatanze cyerekanye ko buri wese yikuriramo ake karenge ku giti cye, akigendera mu Bubiligi !!! Iri hunga se niryo riri buburizemo amatora ? Niryo se rikuraho Nkurunziza ? Le point est LA !

5. Abatera ibisasu bahungabanya umutekano ni Abagizibanabi, si abaharanira ineza y’Abarundi (Freedom fighters) ! Kandi ibi bisasu n’ubwo byica inzirakarengane  ntabwo aribyo byabuza amatora kuba,  guhera ejo ku wa mbere taliki ya 29 /06/2015. Nyuma y’amatora, inzego nkuru z’igihugu zose zimaze kujyaho,  aba batera ibisasu bazagomba gucengera mu mwobo kuko bashobora kuzagenda bamenyekana umwe umwe, bagafatwa bakabiryozwa !

UMWANZURO

(1)Opozisiyo y’Uburundi, niba igishaka kugira icyo yaramira nireke gutinya IKIBUGA ! Rwose yari igifite amahirwe yo gushyira ingufu hamwe , bagahangana na Petero Nkurunziza mu matora, yenda niba koko bafite ingufu bakamutsinda izuba riva ! Gusa urebye ukuntu barimo uduce twinshi, gushyira hamwe bikababera ingorabahizi,  kandi bakaba batinya amatora , amahirwe yabo yo gushyigikirwa n’amahanga bagiye kuyapfusha ubusa bidasubirwaho.

Muri demokarasi gutsindwa warwanye uko ushoboye si igisebo ahubwo gutinya urugamba nibyo BUGWARI. Opozisiyo niyirinde ipfunwe, ijye mu matora .

(2)Kwizera ngo Kagame azabarwanyiriza Nkurunziza  mu buryo bwa gisilikari nabyo ni ukwiringira baringa (umuyaga) kuko Kagame akoreshwa n’inyungu ze gusa. Ngira ngo amaze kubona ko na we ubwe ntaho ari, kuva aho Maneko we mukuru Karenzi Karake afatiwe mu Bwongereza agafungwa nk’umwicanyi kabuhariwe!  Abizeye  Kagame rero mushatse mwakurayo amaso hakiri kare, mugasubiza amerwe mu isaho, mukitabira amatora .

(3)Amatora atinze kurangira maze ngo mwirebere ukuntu aya mahanga yakomeje kwamagana Nkurunziza yisubiraho, agakorana nawe neza, naramuka atsinze, akibagirwa Opozisiyo yatsinzwe! Icyo amahanga ashyira imbere ni inyungu zayo , kandi ni ko bihora bigenda muri politiki. Nta nyungu amahanga afite mu kuzakomeza gushyigikira Opozisiyo itagaragaza ingufu. Abo rubanda izihitiramo muri aya matora yegereje nibo bazakorana neza na Amerika , Ububiligi…..  Abavuga ngo ntibazemera inzego zivuye mu matora bariganirira. Ububiligi sibwo bushinzwe kwemera cyangwa kutemera ubutegetsi bw’Uburundi, ubwo bubasha Ububiligi bwabutakaje mu 1962 , umunsi Uburundi bubonye ubwigenge.  Muri iki gihe Rubanda niyo yigenera abategetsi binyuze mu matora : Abo muri Opozisiyo nimuhunga aya matora muzaba mubuze byose nk’ingata imennye!

(4)Barundi Barundikazi, bavandimwe bo muri Opozisiyo , nimuve mu nzozi(illusion) muyoboke inzira y’amatora nta yandi mananiza. Mwebwe mugira amahirwe menshi yo kuba Petero Nkurunziza akibemerera kujya no mu matora! Mwikomeza kuyapfusha ubusa. Ayo mahirwe uwayaha na bagenzi banyu bo mu Rwanda, ngo murebe uko bayakirana umunezero mwinshi !

Imana irinde Uburundi n’Abarundi kandi itange amahoro mu mutima wa buri mwenegihugu wese.

nahimana

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida w’Ishema  Party

mu matora ya Perezida yo mu 2017 mu Rwanda.

Tel : 0033652110445

Email : nahimanathom@gmail.com

Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe kuyobora u Burundi .

$
0
0

« Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’Imana  » 

Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe  kuyobora u Burundi .

 Paris, taliki ya 25 Nyakanga 2015

Nyiricyubahiro NKURUNZIZA Petero,

Perezida wa Repubulika y’u Burundi,

Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda duhagarariye no mu izina ryacu bwite, tuzinduwe  no kubagaragariza, mwebwe ku giti cyanyu, umuryango wanyu n’Ishyaka CNDD-FDD mukomokamo, ko twifatanyije namwe mu byishimo by’uko mwongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburundi, igihugu gituranyi duhuriye kuri byinshi, kandi duhora twifuriza iteka amahoro, ituze n’umudendezo.

Tukaba rero twizeye ko icyizere gikomeye Abarundi bongeye kubagirira,kizabongerera imbaraga zo kurushaho guhuza abenegihugu bose, gukomeza kubayobora mu  nzira  y’iterambere  rirambye  kandi  risangiwe no  kubarinda iteka  icyabahungabanyiriza umudendezo .

Kuko twemera  kandi twubaha ihame ry’uko “Vox populi, vox Dei ” : “Uwatowe  na  rubanda  aba  ari  Intore y’ Imana”,  tubifurije  ishya n’ihirwe muri ubwo  butumwa bw’ikirenga  mwongeye  gushingwa.

Imana izabahe umugisha, izabahore imbere , ibarinde kandi irengere intambwe zanyu.

Bikorewe i Paris, taliki ya 25 Nyakanga 20150

Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Madamu Nadine Claire Kasinge,
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka

Bwana Nkurunziza Venant,
Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka,

Abantu 4 umuryango w’Uburayi wafatiye ibihano uvuga ko bari inyuma y’ibikorwa bibangamiye demokarasi

$
0
0

Dore amazina y’abantu bane bo mu Burundi umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafatiye ibihano uvuga ko bari inyuma y’ibikorwa bibangamiye demokarasi. Abo bantu bafatiwe ibihano byo gufatirirwa umutungo no kutinjira mu bihugu bigize uwo muryango.

Godefroid Bizimana, wungirije umuyobozi mukuru w’igipolisi, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uravuga ko yahungabanyije demokarasi mu gufata ibyemezo byerekeranye n’ibikorwa by’igipolisi byatumye hakoreshwa ingufu zikabije mu gucubya imyigaragambyo yatangiye ku itariki ya 26 nyuma yaho umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza gukomeza kuyobora igihugu.

Gervais Ndirakobuca, bakunze kwita Ndakugarika ni umwe mu bajyanama mu biro by’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibibazo by’igipolisi. Nawe Uburayi bumushinja kuba yarabaye intambanyi ku gisubizo cya politike ku bibazo byo mu Burundi mu gutanga amategeko yatumye hakoreshwa inguvu z’umurengera. Haravugwa ibyabaye cyane cyane ku matariki 26,27 na 28 mu ma quartiers ya Nyakabiga na Musaga.

Mathias Joseph Niyonzima alias Kazungu akorera ibiro by’igihugu by’iperereza, arashinjwa n’Uburayi kubangamira demokarasi mu gufasha kwigisha umutwe witwara n’igisirikare y’Imbonerakure mu gutunganya ibikorwa byazo no kubaha ibigwanisho.

Uwa kane ni Leonard Ngendakumana, wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu akaba yari n’umujenerali. Uwo nawe arashinjwa kuba intambanyi mu kubonera umuti ikibazo cya politiki mu Burundi mu kuba yaragize uruhare mu kugerageza gutembagaza leta y’Uburundi kuwa 13 ukwezi kwa gatanu. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ukaba uvuga ko yiyemereye ku mugaragaro ko ashigikiye ibikorwa by’urugomo nk’uburyo bwo kugera ku migambi ya politike.

BBC

Umunyarwanda Major Dr Richard Sezibera yakubitiwe i Burundi?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba umunyarwanda Major Dr Richard Sezibara yahuriye n’uruva gusenya i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2015.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Dr Sezibera yari i Bujumbura ari kumwe na Ministre w’ingabo wa Uganda, Crispus Kiyonga, wari mu gikorwa cyo kugerageza kubura ibiganiro hagati y’abarundi. Urwo rugendo rwari urwa mbere nyuma y’aho ibiganiro ku bibazo by’u Burundi byari byahagaze kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Rero kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2015 mu gihe intumwa zari ziturutse muri Uganda ziyobowe na Ministre w’ingabo wa Uganda zabonanaga na ba Perezida uwa Sena n’uw’inteko y’abadepite abashinzwe umutekano baretse Ministre w’ingabo wa Uganda arinjira ariko Dr Sezibera we bamubuza kwinjira bavuga ko atari ku rutonde rw’abari bategerejwe ndetse hari n’amakuru avuga ko ngo bamusunitse nabi cyane abakabya bo bavuga ko ngo banamukoze no mu matwi!

Abayobozi b’u Burundi bavuze ko bari batumiye Ministre w’ingabo wa Uganda ndetse bamwakirana icyubahiro ariko ngo bamushaka atari kumwe n’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi! Bishatse kuvuga ko abo bayobozi b’u Burundi bafata Dr Sezibera nk’ufatanije n’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi!

Abakurikiranye iki kibazo bahamya ko ibi byabaye kuri Dr Sezibera n’ubwo bije mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza ariko abayobozi b’u Burundi bari basanzwe barijunditse uyu munyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC)  ukomoka mu Rwanda avugwaho kugambanira u Burundi ngo bukurwe muri uyu muryango n’ubwo Dr. Sezibera we yagize nyini nyinshi.

Hashize igihe gito ubunyamabanga bwa EAC bwandikiwe na Leta y’Ubudage ko mu gihe ibihugu bya EAC bitagira icyo bikora ku bibazo biri mu Burundi byaba na ngombwa bugahagarikwa mu muri uyu muryango ngo iyi Leta izahagarika inkunga yanyuzaga mu kigega GIZ.

Kuva ibyo bisabwe, n’ubwo ntacyo guverinoma y’u Burundi yigeze itangaza, Minisitiri w’iki gihugu Ushinzwe Ibikorwa by’uwo muryango Madamu Léontine Niyonzima yavuze ko igihugu cye gikomeje kugambanirwa bikomeye n’ubunyamabanga bw’uyu muryango buyobowe n’umunyarwanda kugira ngo kiwukurwemo.

Yagize ati “Twebwe guverinoma y’u Burundi turi mu karere ka EAC,ni byo GIZ iradufasha mugabo kubera idufasha ntishobora kuza gusambura Akarere kubera imfashanyo itanga muri EAC ni politique za secretaire generale (Dr. Richard Sezibera)wa EAC umengo arashaka y’uko u Burundi buvamo agira propaganda ku Burundi mugabo sinibaza niba azashika kuco ashaka ko u Burundi buva mu karere ka EAC”.

Kubeza ubu ari umuryango wa Afrika y’uburasirazuba ari Leta y’u Rwanda aho uyu wangiye kwinjira akomoka ntacyo baratangaza.

Email: therwandan@ymail.com

Leta y’Amerika yafatiye abarundi 4 ibihano!

$
0
0

Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango aravuga ko Leta y’Amerika yavuze ko izafatira ibyemezo Abarundi 4, babiri bari mu butegetsi, abandi babiri babuvuyemo.

Bararegwa ko ibikorwa byabo bifitanye isano n’imvururu zikomeje muri icyo gihugu.

Mu byemezo bazafatirwa harimo gufatira imitungo yabo no kubashyiriraho amananiza mu kubona viza.

Muri abo bantu 4,abari mu butegetsi ni minisitiri w’umutekano w’igihugu Alain Guillaume Bunyoni na Godefroid Bizimana, umuyobozi wa polisi wungirije.

Abatari muri leta ni Gen Godefroid Niyombare, wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza na Gen Cyrille Ndayikuriye, wigeze kuba ministiri w’ingabo, ubu akaba ari muri gereza aregwa kuba mu bagerageje guhirika ubutegetsi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu w’Amerika byavuze ko bifite amakuru yemeza ako abo bantu bagize uruhare mu bwicanyi, gufata abantu mu buryo butemewe n’amategeko, gushyira ku ngoyi no gukoresha inzego z’umutekano mu gukandamiza ibikorwa bya politiki.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko ibi bihano byafashwe hagamije kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza naho gushyiramo n’abamurwanya ni urwiyerurutso rusa nko kugaragaza ko Amerika ishyize igitutu ku mpande zombi nyamara iyo usesenguye usanga ibihano bizagira ingaruka ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza gusa.

Abarwanya ubutegetsi kubafatira ibihano hagaragara nk’aho Amerika yahisemo n’ubundi bantu badafite icyo bahindura gikomeye mu migendekere y’ibirimo kuba. None se gufatira ibihano Gen Ndayirukiye uri muri Gereza byo bishatse kuvuga iki? Uko bigaragara Gen Ndayirukiye ashobora kuba yarashyizwemo kubera impamvu 2:

-Kujijisha ngo Amerika yerekane ko idakurikirana abahutu gusa

-Guhitamo umuntu udashobora kugira icyo ahindura cyangwa abangamira ku birimo kuba ubu mu Burundi.

Gen Niyombare we kuva umugambi wo guhirika ubutegetsi waburiramo ibye biracyari urujijo, hari abemeza ko yapfuye ariko hari n’abavuga ko acumbikiwe n’u Rwanda.

Niba koko Gen Niyombare atakiriho byaba bishatse kuvuga ko Leta y’Amerika yaba irimo gukurikirana abantu badafite uruhare rw’ibirimo kubera mu Burundi ubu kandi ababiri inyuma bazwi uku kujijisha umuntu akaba atagushira amakenga.

Email: therwandan@ymail.com

Burundi: abasirikare bakuru benshi birukanwe

$
0
0

Mu gihugu cyu Burundi abasirikare bakuru benshi birukanwe ku mugaragaro mu ngabo z’u Burundi.

Aba basirikare bakuru birukanwe biganjemo abagaragaye mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza waburiye mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Abirukanwe harimo abajenerali: 6, abakoloneli: 5, aba Liyetona Koloneli: 3, abamajoro:8 n’abandi..

Bamwe mu bajenerali birukanwe harimo:

-Gen Ndayirukiye

-Gen Niyombare

-Gen Gaciyubwenge

- Gen Niyungeko

-Gen Ngowenubusa

-Gen Habarugira

decret1

Burundi: batatu bapfuye bashaka kwica Gen Christophe Manirambona!

$
0
0

Amakuru ava mu Burundi mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, aravuga ko abantu batatu bari bambaye imyenda isa n’iy’igipolisi cy’u Burundi barashwe bakicwa ubwo bageragezaga kwica umukuru w’umutwe udasanzwe wa polisi y”u Burundi, Gen Christophe Manirambona.

Ibyo byabereye ku muhanda Peuple Murundi, hafi ya Avenue de l’imprimerie aho abateye barashe igisasu cyo mu bwoko bwa rokete (RPG ) ku rukurikirane rw’imodoka uwo mupolisi mukuru yarimo ariko icyo gisasu cyakubise mu idirishya ry’imodoka uwo musirikare mukuru yari asanzwe agendamo (ntabwo yari ayirimo muri icyi gitondo) kirahuranye gisohokera mu rindi dirishya.

Hahise hakurikiraho kurasana hagati y’abamurinda n’abari bateye maze babiri mu bateye bagwa aho undi wa gatatu arakurikiranwa nawe aza kwicwa nyuma. Hari amakuru avuga ko byabereye hafi ya station ya King Stars.

Polisi y’u Burundi ivuga ko yafashe intwaro ndetse n’imodoka abo bateye bari barimo, iyo modoka ngo ikaba yari iy’umwe mu bakozi bakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yari yibwe ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Ibitero nk’ibi bimaze kumenyerwa mu gihugu cy’u Burundi, kuko bimaze kwibasira benshi barimo Gen Prime Niyongabo, umukuru w’igisirikare cy’u Burundi wahushijwe ndetse na Lt Gen Adolphe Nshimirimana we utarashoboye kurusimbuka.

buja

Email: therwandan@ymail.com

Viewing all 482 articles
Browse latest View live

<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>